English Version | Swahili Version | Kinyarwanda Version
Ikaze ku rubuga rwa Wallas
Ndabasuhuje,
Reka ntangire mbashimira kubwo gufata umwanya wo gusura urubuga rwacu.
Uru ni urubuga twubatse ngo umuntu uwo ari we wese aho ari ho hose abe yashobora kugura ibicuruzwa na serivisi byacu. Turizera ko bizabafasha.
Sinzi niba ari njye jyenyine utekereza ko ijambo “ikoranabuhanga” ryagoretswe uko ibihe byagiye biha ibindi. Njye mbona tekinoroji yose ari ugufungura ubwiza cyangwa ubwenge bwa muntu muburyo bufite akamaro kandi bukoreshwa n’ abantu biboroheye. Hamwe n’urubuga rwacu gahunda yacu ni ukubazanira ikoranabuhanga, ndetse n’ibikorwa byinshi, ibikoresho byinshi n’ ubushobozi bwinshi kuri mwe abakunzi n’ abakiriya bacu.
Igitekerezo cyo gukoresha isubirajambo Keza (Brand) cyatangiye muri 2015 ubwo twatekerezaga kubaka uburyo bwo gufasha abantu kwishyura twari twahaye izina rya KezaPay. Nyuma y’igihe, kubera ibibazo byinshi, twafashe icyemezo cyo kuba twigije inyuma umushinga, ariko dukomeza gutegura imishinga yo kubaka ibindi bicuruzwa bikoresha isubirajambo rya Keza (Keza Brand), ari na ho havuye Kezastore na KezaServices.
Kezastore yatekerejwe kuba iguriro rya mbere ryo kuri murandasi ricuruza ibijyanye n’ uburezi ndetse n’ ikoranabuhanga. Igitekerezo cyari uguhuriza hamwe icyiciro kinini cyibicuruzwa nibisubizo bifasha abakiriya bacu nabafatanyabikorwa bacu kumasoko y’ uburezi n’ikoranabuhanga kurushaho gukora neza, gutanga umusaruro, guhera k’uburyo bwo kugura impapuro mpeshabubasha z’ ingendo (tickets), ibizamini bikorewe kuri murandasi, n’ ibindi.
Intego yacu nugukorana n’abafatanyabikorwa kugirango abakoresha imbuga zacu babone ibisubizo byinshi na serivisi, byizewe kandi bihoraho. Ntabwo byumvikana ko kugeza igihe nandika ubu butumwa, umuntu atabasha kureba inzira z’urugendo mugihe yitegura ingendo, umuntu ntashobora kugura amatike kuri murandasi, kandi icyo kibazo gihari hafi mubihugu byose bya Afrika y’ uburasirazuba. Usibye itike yingendo, tuzaba tubafitiye n’ ibindi bicuruzwa na serivisi nkibizamini byo ku murongo wa murandasi, ibikoresho bitandukanye, n’ibindi kurubuga rwacu kandi rwanyu.
Mu gihe twubaka uru rubuga, tuzakomeza kongeramo serivisi imwe kuri imwe. Mu ugutangira tuzahera mu bihugu bike, ariko n’ibindi bizaza nyuma. Ubaye ufite ibitekerezo ushaka kutugezaho watwandikira, ariko nanone twakwisabira ko kandi cyane cyane wakoresha urubuga rwacu, ukarusangiza ‘inshuti n’abavandimwe: kureba inzira, kugura amatike, kugura uburyo bwo gukora ibizamini online, n’ ibindi.
Ikindi kandi uramutse uhuye n’ ikibazo watumenyesha, cyangwa hari n’ ikindi gitekerezo ushaka kutugezaho. aderesi yacu ni info@kezastore.com. Ubwo ahasigaye duhurire kuri kezastore.com
Murakoze, murakagira Imana, iterambere, urukundo n’ Amafaranga
Wallas